I. AMAVU N’AMAVUKO YA CLUB NEVER AGAIN- RUBIMBA
Iyi club yavutse mu kwezi kwa MATA 2010 mu biganiro byaberaga muri salle ya ASPEK ho mu karere ka NGOMA, mu murenge wa KIBUNGO, umudugudu wa RUBIMBA, byo mu cyunamo bijyanye no kurwanya genocide. Ku byagaragaraga yatangiranye n’abanyamuryango bacye biganjemo urubyiruko, hahise hashyirwaho commite nyobozi ishobora guhinduka igihe byifujwe n’abanyamuryango,ubu ikaba ari nayo iyo boye iyi club. Nyuma yaje kwaguka ubu ikaba ifite umubare ushimishje w’abanyamuryango, ndetse muri comite nyobozi hiyongereyemo izindi comite nto, twavuga nka comite ishinzwe ubukangurambaga.
Izina NEVER CLUB ntago ryahimbiwe ahongaho, ahubwo iyi club yafashe iri zina irikuye ku yandi maclub menshi aba mu gihugu afite inshingano zo kurwanya genocide. Ni muri uru rwego urubyiruko rwo muri Rubimba rwafashe icyemezo cyo gushinga iyi club inaha iwacu dore ko ntayahabaga.
|