VIII. IBY’IMITUNGO ,IMARI N’INKUNGA BYA CLUB
Nkuko byateganijwe, buri munyamuryango agomba gutanga amafaranga 200 frw y’umusanzu buri kwezi. Ibi ntibibuza nko muri ba banyamuryango twavuze haruguru harimo abashobora gutera inkunga zitandukanye CLUB. Ni iyi mpamvu yatumye club ifunguza konti no …………………………… muri banki y’abaturage kugirango umutungo urusheho gucungwa neza. Uyu mutungo si uw’umuntu uwo ari we wese kugiti cye, yewe nta nuwerewe kwiha, kwiguriza amafaranga ya club ngo ayakoreshe atabiherewe uburenganzira n’ihuriro rusange ry’abanyamuryango bamaze kubinononsora neza.
Amafaranga cyangwa indi mitungo n’imari byagenewe club cyangwa bibonetse binyuze muri club bigomba guhita bishyirwa mu mitungo ya club.
NTA MUNTU N’UMWE UWO ARIWE WESE WEMEREWE KWIYITIRIRA CLUB NEVER AGAIN RUBIMBA, IBIKORWA BYAYO N’ibindi IBIKORWA BIGAMIJE INYUNGU ZE BWITE.
NB: BIGARAGAYE KO ARI NGOMBWA CLUB ISHOBORA GUKORA IBIKORWA BIYINJIRIZA INYUNGU. |